in

Ubugabo butisubiyeho bubyara ububwa!, Rayon Sports yatinye kugeza ikirego muri FERWAFA

Rayon Sports yandikiye FERWAFA yamagana abasifuzi 3 ivuga ko batozongera kuyisifurira, gusa ibaruwa ntiyigeze igera mu bunyamabanga bw’iri shyirahamwe nyuma y’uko muri komite ya Rayon Sports hari ababyanze.

Amakuru yavugwaga ni uko ku wa Kabiri w’iki cyumweru Rayon Sports yari yandikiye FERWAFA ndetse ibaruwa igomba kuba yageze mu bunyamabanga bw’Ishyirahanwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda bitarenze ku wa Gatatu.

Iyi baruwa yari yasinyweho na perezida w’iyi kipe, Uwayezu Jean Fidele yavugaga ko itifuza ko abasifuzi Twagirumukiza Abdul (usifura hagati) n’abafisifuzi bo ku ruhande Mugabo Eric na Karangwa Justin bazongera gusifurira iyi kipe.

Amakuru yizewe ahari ni uko nyuma yo kwandika iyi baruwa habayeho kutumvikana aho bamwe muri Rayon Sports bifuzaga ko itangwa, ni mu gihe abandi babyamaganiye kure bavuga ko ntaho byabaye ko ikipe yanga umusifuzi, bivugwa ko byaje kurangira iyi baruwa bahisemo ko itagomba gutangwa.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubutumwa bwa Manishimwe Djabel mbere y’umukino APR FC ifitanye na Gasogi United buratangaje

Joe boy mo muri Nigeria yatangaje abahanzi 2 ba hano mu Rwanda ashaka ko bakorana indirimbo