in

Ubu bwiza bwo ntibusanzwe; Umunyamideri w’i Rubavu yasariwe nabatari bake kumbuga nkoranyambaga yavuze inzozi afite bagwa mukanu -AMAFOTO

Teta Nicholette yabwiye yavuze ko afite inzozi zikomeye cyane zirimo no kuzaba Miss Rwanda. Yavuze ko icyo ashyize imbere ari uguteza imbere impano ye agahindura imyumvire ya bavuga ko imideri ari ukwiyandarika ahubwo akagaragaza ko umuntu wakoze imideri neza ashobora gukuramo amafaranga.

Teta Nicholette yagize ati: ”Yego rwose, narakoze cyane kandi ndacyakora kuko ndashaka gukomeza kuzamura urwego rwanjye ku buryo nziyamamariza kuba Miss Rwanda kandi ndabizi ko umunsi irushanwa ryagaruwe nzajyamo kandi ngatsinda bitewe n’ubushobozi bwanjye.

Mfite inzozi nyinshi, hari byinshi nshaka gufasha igihugu cyanjye! Hari umwenda mbereyemo abakobwa bagenzi banjye bakomeje kwitinya kandi umunsi umwe nzabasha kugera ku ntego zanjye nanjye mbafashe kumva ko bishoboka”.

Teta Nicholette, akomeje kugaragara mu bitaramo bitandukanye byateguwe nawe ubwe ndetse na bagenzi be mu Karere ka Rubavu.

Akomeje kandi kwifashishwa n’abantu batandukanye mu bikorwa byabo, byose bigaragaza ubuhanga uyu mwana ukiri muto ariko akaba mukuru mu mpano afite mu mideri ugereranyije n’imyaka ye n’igihe abimazemo na cyane ko atararangiza amashuri yisumbuye.

Teta Nicholette atanga icyizere gikomeye mu mideri yo mu Karere ka Rubavu no mu gihugu muri rusange.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Iyabigororerwa aphrodis
Iyabigororerwa aphrodis
1 year ago

Congratulations 👏👏 never give up kbx!!!

Uku niko bigenda iyo ukundanye utagamije ubusambanyi cyangwa inda nini

Yannick Mukunzi yishimiwe na bagenzi be bakinana mu ikipe y’igihugu Amavubi bagaragaza imbamutima zabo