in

“Twisubize umwanya wa mbere.” Ubutumwa bw’umuyobozi wa APR FC buteye ubwoba

Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yasuye iyi kipe y’ingabo z’igihugu ayibutsa ko bagomba gutsinda uyu mukino kuko ari byo byabafasha kwisubiza umwanya bahozeho.

Ni mu mukino w’umunsi wa 14 uri bube uyu munsi aho Rayon Sports yakira APR FC kuri Stade Regional i Nyamirambo saa 15h.

Lt Gen Mubarakh Muganga wari kumwe na Maj Gen Eric Murokore, yabwiye abakinnyi ko Rayon Sports yabonye uko bakomeye kuko barebye umukino wa Rutsiro FC, abasaba kuyitsinda.

Ati “Duherukana i Rubavu dutsinda Rutsiro. Iyo ntsinzi inakomeze kuri uyu wa Gatandatu, dutsinde Rayon Sport twisubize uriya mwanya wacu kandi murabishoboye, abatoza ndetse n’abafana ba Rayon bari kuri Stade ubwo twahuraga na Rutsiro babonye ko ikipe ikomeye kuko baje kureba uko mukina.”

Yongeyeho ati “Kuri uyu wa Gatandatu mubereke ko nta gahunda yo gusubira inyuma ihari mubatsinda. Mbifurije amahirwe ku mukino w’uyu munsi.”

Aya makipe agiye gukina Rayon Sports ari iya kabiri n’amanota 28, APR FC ya 3 inganya na Kiyovu Sports amanota 24, urutonde ruyobowe na AS Kigali ifite 30.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imvamutima z’umufana w’Ubufaransa watewe ishoti ry’umwakira na Klyian Mbappé

Umupolisikazi yigishije abagabo uko bakwiye gutereta inkumi bakazemeza