in

Transfer: Neymar yavuze byinshi kuhazaza he, atangaza ikipe azajyamo.

Umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Burazire Neymar Jr yagize icyo atangaza kuhazaza he mu ikipe ya Paris Saint-Germain ndetse nicyo atekereza kuho yazakinira ubutaha.

Neymar wagiye ushinjwa n’abantu benshi kudahozaho ndetse no kurangwa n’imvune zihoraho, urugendo rwe ntirwigeze ruba nkuko abenshi babitekerezaga.

Nyuma yo kuva muri Barcelona hatekerezwaga ko yazagira ubwami ndetse bukomeye I Paris muri Paris Saint-Germain, gusa kubera gushinjwa kuba umunyabirori byarangiye atabigezeho.

Ubungubu amasezerano ye ari kugana k’umusozo nta muyobozi n’umwe muri iyi kipe ya Paris Saint-Germain wari wamwegera ngo bagire icyo baganira mu kongera amasezerano.

Aganira n’ikinyamakuru kimwe cyo mubufaransa yavuzeko yifuza kuba yaguma muri Paris Saint-Germain.

Yagize ati:” ku ruhande rwange ndifuza kuguma aha”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abanyeshuri ntibazibagirwa ibyo umupolisi yabakoreye

Agakuru gasekeje kagufasha kwirirwa neza kandi useka