in

Transfer: ibya Real Madrid na Tchouameni bikomeje gushyuha PSG yamaze kwinjiramo.

Real Madrid ikomeje kongeza ibiganiro n’ikipe ya AS Monaco ku musore ukiri muto uyikinira witwa Aureliéne Tchouaméni ukina asatira kugirango aze abe yasimbura Mbappé utarabashije kujya muri Real Madrid.

Nkuko tubikesha Fabrizio Romano ni uko amasezerano mu masaha make ari buze gusozwa hatangazwe umwanzuro wa nyuma ndetse ni bibangombwa ahite anerekanywa I Santiago Beranbeu.

Nubwo bimeze gutyo ariko ikipe ya Paris Saint-Germain nayo yamaze gutangira ibiganiro na AS Monaco kandi yiteguye gutanga amafaranga asabwa.

Ikipe ya Monaco irashaka Miliyoni 80 z’amayero gusa inzozi za Tchouaméni ni ugukina muri Real Madrid.

Hagezeho kugereranywa ingufu ziri hagati y’amafaranga ndetse n’inzozi gusa Real Madrid ifite ikizere gikomeye cyo kwegukana Tchouaméni.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyabaye ku mukobwa wari waritukuje biratangaje

Kuri instagram: amashusho y’umunyarwenya Rusine akiri umwana akomeje gusetsa abantu