in

Tp Mazembe yanze kwambara ‘Visit Rwanda’ none igiye guhanwa by’intangarugero

Ikipe ya TP Mazembe yo muri R D Congo igiye guhanwa na CAF kubera ko yanze kwambara imyenda iriho ibirango bya ‘Visit Rwanda’ nk’umuterankunga w’irushanwa rya Africa Football League riherutse gutangizwa.

Mu mpera za 2023 nibwo CAF yatangije irushanwa rya Africa Football League, icyo gihe, TP Mazembe yanze kwambara imyenda iriho ‘Visit Rwanda’, none kuko yishe amategeko y’irushanwa, igiye guhanwa na CAF.

TP Mazembe yagombaga guhabwa miliyoni y’amadorali y’Amerika kubera ko yitabiriye iri rushanwa ikagera muri 1/4 ariko izakatwa hafi 1/2 cy’ayo mafaranga kubera kwanga kwambara imyenda iriho Visit Rwanda.

Nk’uko bitangazwa n’umukozi wa CAF, Micky Jnr ngo TP Mazembe yari kwakira Miliyoni y’amadorali y’Amerika gusa izakatwa $450,000 kubera yanze kwambara imyenda iriho Visit Rwanda nk’umuterankunga w’irushanwa.

 

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rocky Kimomo wari uhari yahaye Imana icyubahiro! Byari ibyishimo bidasanzwe ubwo umunyamakuru Murungi Saben yashyikirizaga inzu yubakiye umubyeyi utuye mu cyaro – VIDEWO

UEFA yamaze kwanzura ikirego FC Barcelona yatanze ivuga ko umusifuzi wasifuye umukino wayihuje na Paris Saint-Germain yayisifuriye nabi muri Uefa Champions League