in

UEFA yamaze kwanzura ikirego FC Barcelona yatanze ivuga ko umusifuzi wasifuye umukino wayihuje na Paris Saint-Germain yayisifuriye nabi muri Uefa Champions League

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru i Burayi, UEFA, ryamaze kwanzura ikirego cyatanzwe na FC Barcelona yareze ivuga ko yibwe n’umusifuzi ku mukino wa 1/4 wa UEFA Champions League yakinnye na Paris Saint-Germain.

Uyu mukino warangiye FC Barcelona yari imbere y’abafana bayo maze itsindwa na PSG ibitego 4-1. Muri uyu mukino, umusifuzi yatanze ikarita itukura kuri Ronald Federico Araújo hakiri kare cyane ku munota wa 29 w’umukino, bituma FC iva mu mukino.

Ni ikarita itaravuzweho rumwe, kugeza ubwo FC Barcelona itanze ikirego muri UEFA, gusa iri shyirahamwe ryo ryanzuyeko umusifuzi István Kovács wasifuye uyu mukino, ntakosa afite.

FC Barcelona yasezerewe na Paris Saint-Germain, ikazahura na Borussia Dortmund muri 1/2.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Tp Mazembe yanze kwambara ‘Visit Rwanda’ none igiye guhanwa by’intangarugero

“Ndababaye, natengushywe ariko ndanarakaye” Julien Mette utoza Rayon Sports yanze kurya iminwa, avuga ko kuri ubu asigaye akinisha abasimbura