in

Tour Du Rwanda: Umunyarwanda akoze amateka yegukana agace ka Musanze-Kigali

Tour du Rwanda 2016 iri kugana ku musozo kuri uyu wa gatandatu aho abakinnyi 61 bahagurutse i Musanze berekeza i Kigali mu nzira y’ibirometero 103 na metero 900.

-

 Areruya Joseph nyuma y’aka gace yagize ati “Biradushimishije ko ari umunyarwanda uyitsinze.”

12:20: Valens Ndayisenga akoze amateka yegukana agace ka Musanze – Kigali akurikiwe na Eyob Metkel basanzwe bakinana mu ikipe ya Dimension Data

12:20: Valens Ndayisenga yasize abandi bose mu kuzamuka kwa Mutwe

12:09: Abasiganwa bageze Shyorongi, ba bakinnyi 17 baracyari kumwe, bafite umuvuduko wo ku rwego rwo hejuru. Bari imbere basize Peloton ho umunota n’amasegonda 49.

Abakinnyi uko bakurikirana mu kazamuko ka Tare ntabwo byatangajwe kubera ko numero zabo zitagarara, benshi bifubitse

11:43: Bazamuka Tare, abakinnyi 17 bari imbere, harimo ikipe yose ya Ethiopia wongeyeho ikipe yose ya Dimension Data hakazamo Bosco na Areruya na Byukusenge Patrick. Iki gikundi kiri hafi kugera ku Kirenge, bitegura kumanuka Shyorongi

11:27: Tugiye kugera ku kazamuko kareshya na Km 7 ka Tare

11:26: Abafana ku mihanda bagabanutse kubera imvura. Ba bakinnyi bo muri Eritrea bakomeje gusiga igikundi ho amasegonda 39

-

Mukanya gato amagare araba ageze aha i Nyamirambo… Kwa Mutwe abafana bahageze kare

Source : IGIHE

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo kugaragara basomana, Lil G yongeye kugaragara yishimana bikomeye n’umukunzi we Benitha (video)

Asinah mu myambaro igaragaza utwenda tw’imbere (AMAFOTO)