in

Tiwa Savage arashyize agira icyo atangaza kuri ya mashusho y’urukozasoni ye.

Umuhanzikazi Tiwa Savage umaze iminsi yibasiwe nyuma y’amashusho y’urukozasoni ye yagiye hanze mu buryo bwatunguye abatari bake, kuri ubu yatangaje ko adatewe isoni n’ibyamubayeho.

Mu kiganiro yagiranye na radiyo, Tiwa yatangaje ko iyo videwo yashyizwe hanze n’umuntu utazwi wagerageje kumwaka amafaranga akayamwima.

Ati”: umuntu yanyoherereje video kuri telefoni ngo nyirebe,naramubajije ngo ibi wabikuye he? Yagaragaje ko ashaka amafaranga runaka. Natekereje mu mutima wanjye ko byaba ari akarengane ko nunamira umuntu ugerageza gusebanya agamije kunyambura.”

Tiwa Savage abajijwe uko iyi videwo yinjiye mu biganza bitari byo, yavuze ko umukunzi we yabishyize ku bw’impanuka kuri Snapchat mbere yo kuyisiba vuba. Arakeka ko iyo videwo yakuweho mbere yuko isibwa.

Ati: “Ikibazo iyo umaze kubishyura, bihinduka akamenyero kandi ntigashira iherezo kuva bagifite ayo mashusho. Abantu ku giti cyabo bakomeza kukubeshya kugeza ku babonye ibyo bashaka ”.

Tiwa ashimangira ko atiteguye gutakaza amafaranga ye kugira ngo basibe ayo mashusho ndetse yavuze ko ntasoni bimuteye .

Ati: “Ntabwo binteye isoni. Ni hamwe numuntu dukundana kandi ntanumwe muri twe uriganya. Twese dukuze twafashwe mu bihe bitoroshye “Ndebye kuri videwo kandi ninjye ukomeje kuvugwa kuri ubu kuko ibi biteye isoni mugihe nari mfite umuziki mwiza kandi umufana wanjye ashobora kuncira urubanza. Ariko nta muntu utazavugwa muri iyi Si”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amagambo y’umufasha wa Byiringiro Lague ku isabukuru y’umugabo we

Amashusho y’umugome umupasteri yakoreye abayoboke be ngo arimo kubakiza ibyaha.