in

Son Heung-Min yahishuye impamvu acyambara mask akinana mu kibuga nyamara imubangamira iyo ari gukina

Umukinnyi wa Tottenham Hotspur Son Heung-Min yahishuye ko iteka abangamirwa no gukinana Mask imurinda mu maso ,cyane ko ngo agorwa no kuyikinana ,ariko bikaba akarusho iyo umupira uje umusatira.

Ibyumweru bicye mbere y’uko igikombe cy’isi gitangira nibwo Son Heung-Min yagiriye ikibazo mu kibuga amagufa akikije amaso asa nkavunika  , bituma ahabwa mask yo kwambara kugirango abashe guserukira igihugu cye mu gikombe cy’isi.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka mu mukino  Tottenham Hotspur yatsindiyemo ibitego 2-0  Aston Villa , Son Heung-Min  yakuyemo mask iminota 20 , yongera kuyambara muri iki cyumweru mu mukino wabahuje na Crystal Palace ariko nabwo agiye kwishimira igitego yari yatsinze ayikuramo.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru The Standard , Son yavuze ko areba neza iyo yambaye mask ariko nanone akagorwa no kubona umupira uza umusatira , rimwe na rimwe ngo akaba yumva yakuramo mask ariko ngo akagira ikibazo cy’ababyeyi be bahangayikishijwe nawe ndetse n’inshuti ze.

Son avuga ko inshuro zose yagiye akuramo mask byateraga ubwoba ababyeyi ,ariko nanone abaganga bo bakamubwira ko kuyikuramo ari uburenganzira bwe , ntagihindutse Son ashobora kuzakuramo mask vuba ngo kuko imubangamira mu kibuga ariko agakomeza gushaka kurinda ababyeyi be guhangayika.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru mashya ku hazaza ku muziki wa King James

Gakenke: umukobwa w’imyaka 19 wicuruza yateye icyuma umugabo wamuraranye ntamwishyure