in

Amakuru mashya ku hazaza ku muziki wa King James

Uyu musore uri mu batunze agatubutse mu muziki nyarwanda, hari hashize amasaha make hacaracara amakuru avuga ko uyu mwaka utamusiga adasezeye abakunzi b’umuziki we mu gitaramo cyo gusezera umuziki burundu.

Amakuru yasakaye hanze, yavugaga ko icyo gitaramo kizabera muri Bk Arena.

Mu kiganiro kigufi King James kihariye, yahakanye ayo makuru yivuye inyuma, avuga ko atazi inkomoka yayo.

King James yabajijwe niba ibyo guhagarika umuziki biri hafi nk’uko birimo kwandikwa ku mbuga nkoranyambaga, asubiza yagize ati “Eeh birimo kuvugwa ko ngiye kureka umuziki? Ko ntabyo nzi se birimo kuvugwa nande?

Ntago aribyo kuko ntanibyo nzi gusa ngiye kubikurikirana menye aho birimo kuva”.

King James yongeye guhamya ko imbuga nkoranyambaga atari ibintu yisangamo cyane kuko bisanzwe bizwi ko atazikunda kuko abanshi batekerezaga ko byaba ari ibuntu yamenye rugikubita.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imodoka yari itwaye umuceli yaguye mu baturage ihitana abantu 2

Son Heung-Min yahishuye impamvu acyambara mask akinana mu kibuga nyamara imubangamira iyo ari gukina