in

Sintex yatawe muri yombi, indirimbo ya Yvan Muziki na Marina yarasibwe, Shaddy Boo yakorakoye Kidum Kibido atangira kuvuga mu ndimi: Ibyaranze icyumweru mu myidagaduro nyarwanda

Mu cyumweru gishije, mu Rwanda havunzwe mu inkuru zitandukanye mu myidagaduro nyarwanda, uyu munsi twifuje kubasangiza zimwe mu nkuru zavuzwe cyane.

Umuhanzi Sintex yatawe muri yombi

Mu ntangiriro z’icyumweru gushije, ku wa mbere tariki 8 Gicurasi 2023, havunzwe inturu y’uko hari abantu 4 barimo umuhanzi Sintex n’umukinnyi wa Gorilla FC witwa Mukunzi Vivens batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.

Shaddy Boo yajungurije umubiri umuhanzi Kidum Kibido biza kurangira ikote rye rihaburiye

Mu gitaramo cyabereye i Bruxelles mu Bubiligi ku wa 6 Gicurasi 2023, Shaddy Boo yakorakoye umuhanzi Kidum Kibido maze aramubyinisha amusiga umubiri, Kidum aravugishwa, ati “Erega Shaddyboo yibagiwe ko ndi padiri mukuru!”

Nyuma ibyo, hakurikiyeho inkuru zavugaga ko ikote Shaddy Boo yakuyemo Kidum ubwo yamubyinishaga, ryaje kuburirwa irengero.

Turahirwa Moses yitabye urukiko

Umunyamideri Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Gicurasi 2023, yitabye Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge kugira ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha birimo icyo gukoresha inyandiko mpimbano n’ibiyobyabwenge.

Moses ubwe yameye ko yanywaga urumogi ari mu Butaliyani mu gihe cyigera ku myaka ibiri yamazeyo. Ariko yavuze ko atigeze ahindura urwandiko rwe rw’inzira.

Hategerejwe kumenya niba Ubushinjacyaha buzafata umwanzuro w’uko Moses yaburana ari hanze dore ko yanatanze ingwate y’inzu ya Moshions kugira ngo atazatoroka igihugu abaye yemerewe kuburana ari hanze.

Indirimbo ya Yvan Muziki na Marina yarasibwe

Indirimbo ‘Intare batinya’ ya Yvan Muziki na Marina yasibwe burundu kuri shene ya YouTube nyuma y’igitutu cy’abafana babasabaga guhindura amashusho yayo bakoreshejemo Perezida Kagame kandi ntaho ahuriye n’inkuru ivugwa mu ndirimbo. Baje kubikora ubu hari amashusho mashya.

Konte ya Instergarm ya Miss Nishimwe Naomie yarabuze

Konti ya Instagram ya Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie byaketswe ko yaba ari we wayikuheho mu gihe cy’icyumweru, gusa ariko yagarutse ku murongo nyuma y’iyo minsi yose.

Harmonize yongeye gutera imitoma Yolo The Queen

Harmonize yatomagije umunyarwandakazi, Yolo The Queen aho yavuze ko ubu yumva agiye kugura inzu mu Rwanda kugira ngo baturane.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Akamwenyu ni kose! Abasenyewe n’ibiza bumvishe inkuru nziza y’igikorwa cy’indashyikirwa cyakozwe n’uruganda rukomeye mu Rwanda

“Uteye ubusambo pe” Wa musore w’amatuza Rutambi yatumye abakobwa barabya indimi (amafoto)