in

Sinkubeshye mu ishuri ntago byagendaga neza hindura topic: Shaddy Boo mu kibazo yabazwaga hajemo akabazo karimo imibare akamaganira kure

Mu kiganiro Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo yagiranye n’umunyamakuru Phil Peter yabajijwe ku bijyanye n’imibare y’ibiharwe niyitari ibiharwe arya indimi.

Ibyo byavuye ku kuba Phil peter yabazaga shaddy niba imyaka y’ibiharwe ariyo imugendekera neza(ibiharwe ni imibare itagabanyika na kabiri ubwo tugiye mu myaka twavuga nka 2023,2021,2019 n’iyindi) ,cyangwa se akaba ahirwa n’imyaka itari iy’ibiharwe kurusha indi(iyibiharwe yo iba igabanyika na kabiri urugero twavuga nk’umwaka wa 2020,2022,2010 n’iyindi)

Ubwo rero shaddy Boo yabazazwaga igice akunze guhirwamo hagati y’imyaka yibiharwe n’iyitari ibiharwe yariye indimi ahita yisegura kuri Phil Peter aramubwira ati” Cher sinkubeshye mu ishuri ntago byagendaga neza hindura topic.”

Phil Peter nawe yamwumviye ubundi batangirana ikiganiro ariko gusa ibyo byo ntibongeye kubigarukaho.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umwe mu bayobozi bakomeye ba FERWAFA yemeje ko igitego Rayon Sports yatsinze APR FC atari cyo

Ni ugukomeza kubakuba cyane ntacyo abaha! Amezi KNC amaze adahemba abakinnyi be yatumye benshi bamwibazaho