in

Sinakwifuza gukina duhanganye _ Intyoza muri ruhago zatangiye gutinya Mykhaylo Mudryk ataramara kabiri

Mudryk wigaragaje mu mukino we wa mbere aha yarishaga ibyatsi umukinnyi wa Liverpool

Intyoza mu mupira w’amaguru ndetse n’abandi bakururikirana Ruhago batangiye gutinya Mykhaylo Mudryk umukinnyi mushya wa Chelsea.
Uyu munsi nibwo ikipe ya Liverpool yacakiranaga na Chelsea mu mukino impande zombi zananiwe kwikiranura ukarangira banganyije ubusa ku busa.

Mudryk wigaragaje mu mukino we wa mbere aha yarishaga ibyatsi umukinnyi wa Liverpool

Muri uyu mukino ni nawo mukino wa mbere Mykhaylo Mudryk umukinnyi mushya wa Chelsea yari agaragaye yambaye umwenda w’ubururu w’iyi kipe. Mykhaylo winjiye mu kibuga ku munota wa 55 asimbuye Lewis Hall , abantu batandukanye barimo n’intyoza za ruhago batangariye ubuhanga bw’uyu mukinnyi.
Mykhaylo Mudryk wigaragaje cyane mu mukino we wa mbere

Uwa mbere utifashe ni Gary Neville umunyabigwi wa Manchester United wakinnye imikino myishyi ya premier league akina yugarira ku ruhande rw’iburyo. Ubwo Mudryk yararimo aragaraguza agati ubwugarizi bwa Liverpool, Gary Neville yagiye ku rukuta rwa Twitter arandika ati ” Kubona Mudryk mu minota 10. Sinakwifuza gukina duhanganye”.
Usibye Gary Neville n’abandi bantu biganjemo abafana ba Chelsea batangiye kuvuga ko biboneye umukinnyi uzabibagiza Eden Hazard.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Buri wese nuwe: Killaman na Nyambo, ku rundi ruhande Dogiteri Nsabi na Nana bombi bagaragaye bari muri pisine – VIDEWO

Umuhanzikazi Bwiza yahishuye uburyo yari intakoreka ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye