in

Sergio Busquets yasezeye burundu mu ikipe y’igihugu ya Espagne

Sergio Busquets wakiniye ikipe y’igihugu ya Espagne yatangaje ko atazongera gukinira Espagne ukundi.

Sergio Busquets wari captain wa Espagne yasezeye

Ikipe y’igihugu ya Espagne iherutse gusezererwa mu mikino y’igikombe cy’Isi itsinzwe na Morocco muri 1/4 hitabajwe penaliti ikomeje kubura bamwe mu bantu bari kumwe n’ayo.
Nyuma yisezera rya Luis Enrique wayitozaga hakurikiyeho Sergio Busquet wari captain wayo, Busquet yatangaje ko ahagaritse kuzongera gukinira ikipe y’igihugu ya Espagne ukundi ashimira buri umwe babanye.

Sergio Busquet w’imyaka 34 y’amavuko yaramaze gukinira Espagne imikino 143 atsindamo ibitego bibiri, Busquet kandi yatwaranye na Espagne Ibikombe bibiri bikomeye harimo igikombe cy’Uburayi muri 2012 ndetse n’igikombe cy’Isi cya 2010.
Busquet kandi asezeranye ahagigo ko kuba ariwe mukinnyi wakiniye Espagne imikino myishi y’igikombe cy’isi aho yakinnye imikino 17.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba ibyakubaho uhagaritse kunywa inzoga nibura amezi atatu.

Abagore 5 bakundanye na Diamond bagatuma yitwa gapfizi