in

Se wa Sheilah Gashumba uherutse kugaragara ari kwikinisha yambaye ubusa, yageze i Kigali aratangara [videwo]

Se wa Sheilah Gashumba uherutse kugaragara ari kwikinisha yambaye ubusa, yageze i Kigali aratangara.

Frank Gashumba, uri mu banyemari bakomeye muri Uganda yakozwe ku mutima n’ubwiza bw’Umujyi wa Kigali, ashimira Perezida Paul Kagame ku byiza amaze kugeza ku Banyarwanda.

Uyu mugabo yifashishije urubuga rwa X (yahoze ari Twitter) atangariza abamukukira uburyo yatunguwe n’imihanda ya Kigali.

Frank Gashumba wari wambaye umwambaro wa siporo yitwaje inkoni yavuze ko ubuyobozi bw’u Rwanda bwakoze akazi gakomeye ko kubaka Kigali ku buryo abandi banyafurika bakwiye kuhafatira urugero rwo kubaka Afurika nziza.

Ati “Mwarakoze cyane, ubuyobozi bw’u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange, mwagaragarije abandi ko Afurika ishobora kuba nziza, mwakoze ibidasanzwe reba iyi mihanda uko imeze, ibi biti biri hano, ntibisanzwe.”

“Uburyo aha hantu hameze wagira ngo uri mu Budage, Mana yanjye , Imana ihe umugisha Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda, mutweretse ko ibi bikorwa n’ubuyobozi bwiza ari byo bifite agaciro, ntabwo ari Umusaruro mbumbe (GDP) w’igihugu.”

Frank Gashumba asa n’utebya yakomeje avuga ko uramutse wisanze i Kigali ushobora kugira ngo uri muri imwe mu mijyi y’i Burayi.

Ati “Uyu ni umujyi wa Kigali ntabwo ari undi mujyi muto w’i Burayi , reka mbabwire icyo naboneye i Kigali uramutse ushimuswe ukisanga i Kigali saa Cyenda z’igicuku wahita utekereza ko uri i Burayi , ibintu biri ku murongo , birenze cyane , ushobora kuba wanarira, kuki tutagira imihanda nk’iyi i Kampala, Mana warakoze kuzana impano nka Perezida Kagame.”

Frank Gashumba ni umwe mu banyemari bakurikirwa na benshi muri Uganda binyuze mu bikorwa bitandukanye ahakorera.

Uyu mugabo amaze iminsi mu mujyi wa Kigali aho yari yitabiriye ubukwe bw’inshuti ye.

[videwo]

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore yabenze umukobwa ngo acuruza ibisheke none nyuma y’imyaka mike bahuye yarabaye umunyamategeko

Imodoka yabaye ikibisuka hasi maze abaguzi barwanira ku bigura! Kigali igiciro cy’ibirayi cyagabanutse cyane maze abaguzi barwanira kubigura