in

Sam Karenzi ukunzwe cyane mu banyamakuru b’imikino hano mu Rwanda agiye gusezera itangazamakuru kubera FERWAFA

Umunyamakuru w’imikino ukunzwe na benshi hano mu Rwanda Sam Karenzi agiye gusezera itangazamakuru kubera FERWAFA yanze ubusaba bwa Gacinya Chance Danny.

Ku munsi w’ejo hashize muri FERWAFA habaye ikiganiro n’itangazamakuru bamenyesha abanyarwanda bose abakandida bemerewe kwiyamamaza mu matora ya FERWAFA ateganyijwe tariki 24 kamena 2023. Mu bakandida batemerewe harimo na Gacinya Chance Danny uzwi cyane mu ikipe ya Rayon Sports.

Kubera uku kutemererwa, umunyamakuru w’imikino Sam Karenzi nyiyumva ukuntu Gacinya yarenganye mu buryo bugaragarira buri wese ndetse yaje no kugira inama uyu mugabo wakuwe mu bakandida yo kujyana ikirego cye muri CAF ndetse byaba ngombwa bikanagera muri FIFA.

Sam Karenzi kuri uyu wa kane mu kiganiro akora buri munsi kuri Fine FM, yaje kumenyesha abanyarwanda bose ko Gacinya Chance Danny najyana ikirego mu nzego ziri hejuru amatora ntahagarikwe, azahita asezera ku itangazamakuru ajye gukora ibindi kubera ko ngo Gacinya afite kuri 100%.

Gacinya Chance Danny impamvu yatanzwe yatumye akurwa mu bakandida ni uko ngo hari ibintu ashinjwa bigaragaza ko ntabubyangamugayo yagaragaje muri uku kwiyamamaza kwe.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Niba uri umuhanga subiza: Ni ayahe magambo abiri usoma uhereye inyuma, ntahinduke? (Igisubizo)

Rayon Sports yacitsemo ibice kubera Hertier Luvumbu Nzinga rutahizamu ukunzwe n’aba-Rayon benshi