in

Safi Madiba yanyuzwe na gatanya ye na Judithe ahita abigaragaza ashyiri hanze indirimbo y’uzuyemo imitoma itagira uko isa – VIDEWO

Nyuma y’iminsi mike gusa umuhanzi Safi Madiba na Judithe Niyonizera batandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko. Uyu mugabo uri kubarizwa muri Canada yahise asohora indirimbo nshya yise ‘Day by day’ yafatanyije n’undi muhanzi w’Umunyarwanda batuye hamwe.

Iyi ndirimbo nshya ya Safi ni iy’urukundo aho aririmba ataka umukobwa yihebeye avuga ko hagize umukorakora yarwana kuko ariwe areba gusa kandi yamusezeranyije ko atazamusiga kuko amukunda. Ati “Nzibera uwawe kuko wihariye umutima wanjye, ubu uri uwanjye mbishima umunsi ku wundi.”

Yayikoranye n’umusore witwa Niyo_dd D nawe utuye muri Canada, bari bafitanye n’indi ndirimbo yitwa ‘Hold Me’.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Buri wese yaje yitwaye mu modoka z’akataraboneka! Za nkumi zigize ‘Kigali Boss Babes’ zakije umuriro muri sitidiyo za radio Kiss FM – AMAFOTO

Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 27 muri shampiyona n’imikino iteganyijwe