in

Rwatubyaye Abdul yatangaje benshi nyuma yo kuvuga ubuhanga bukomeye myugariro wa Rayon Sports Ndizeye Samuel afite

Rwatubyaye Abdul umaze iminsi adakina muri Rayon Sports kubera ikibazo cy’imvune, yatangaje ubuhanga Ndizeye Samuel afite kandi bukomeye.

Ndizeye Samuel ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, umaze gukundwa cyane n’abafana ba Rayon bitewe n’ubwitange n’ubuhanga agenda agaragaza mu gihe arimo gukinira ikipe ya Rayon Sports, yagarutsweho na Rwatubyaye usanzwe ari Kapiteni we mukuru mu gihe ari mu kibuga.

Rwatubyaye mu magambo ye kuri Radio 10, yavuze ko Ndizeye samuel yazamuye urwego ugereranyije n’igihe yazaga muri Rayon Sports kandi ko uyu musore amaze kwigirira icyizere ndetse ko amaze no kumenya intego abafana b’iyi kipe baba bafite.

Yaguze ati” Samuel ni myugariro mwiza, imikinire ye muri iyi sezo ni myiza ugereranyije na mbere uko yaje muri Rayon Sports kubera ko nakurikiranaga imikini yose ya Rayon Sports ariko navuga ko Samuel w’imyaka 2 ishize atari samwel w’ubungubu. Ubona ko afite ikizere, amaze kumenye ikipe ya Rayon Sports kandi azi intego abafana baba bashaka kugeraho cyane cyane n’ikipe muri rusange.”

Abdul yakomeje avuga ko kuba uyu mukinnyi akora amakosa ari ibintu bibaho kandi ko kugirango ikipe itsinda cyangwa ngo itsindwe n’igihe habayeho gukora amakosa ndetse yanagarutse ku kintu akundira Ndizeye Samuel nk’umuntu bakinanye.

Yaguze ati” Rero navuga ko ari myugariro mwiza, amakosa ntabwo yabura kuko bantu bose bakora amakosa, kugirango ikipe itsinde cyangwa itsindwe n’amakosa aba yabayeho, gusa Samuel ni umukinnyi wumva, iyo habayeho ayo makosa yumva ko agomba gukosora. Samuel kandi ni umukinnyi wihuta nicyo navuga yihariye.”

Uyu Ndizeye Samuel wagarutsweho cyane na Rwatubyaye Abdul aheruka guhabwa ikarita y’umutuku ubwo ikipe ya Rayon Sports yakinaga na Musanze FC avunnye Nduwayo Valeur bikanatuma ajyanwa mu bitaro yataye ubwenge. Ibi bivuze ko Samuel ku mukino ikipe ya Rayon Sports irakina muri iyi wikendi n’ikipe ya Bugesera FC ntabwo arawugaragaramo ibintu bitaza korohera iyi kipe ye.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

FIFA igiye gukora iminduka mu mikino y’igikombe cy’isi kuburyo butunguranye

Inkuru nziza ku bakunzi ba APR FC n’ikimwaro kinshi ku bafana ba Rayon Sports bavuze menshi