in

Rwanda : uwatewe inda afite imyaka 16 yahuye n’akaga gakomeye

Manirakiza Claudette w’Imyaka 17 y’amavuko atuye mu Mudugudu wa Birehe, Akagari ka Gasharu mu Murenge wa Rongi, avuga ko yatewe inda afite imyaka 16 y’amavuko amaze kubyara bamushyira mu gikoni atangira guhangayika mu kubona ibibatunga.

Uyu mwangavu avuga ko yabuze umubyeyi we ( Maman) icyo gihe ngo yari afite imyaka 3 y’amavuko we n’abavandimwe be 2 bakura mu buzima butoroshye kubera ko Se nta bushobozi yari afite bwo kubitaho kuko ari umukene ubarizwa mu cyiciro cya 1 cy’ubudehe.

Manirakiza avuga ko aho amariye kubyara muka Se yavuze ko batabana mu nzu imwe kubera ko ntacyo yinjiza bamushyira mu gikoni kugira ngo yimenye muri byose.

Ati “Nabyaye kuya 01 Mutarama 2022 hashize amezi 7 bansaba ko njya mu gikoni nkazajya nitekera.”

Avuga ko kugira ngo abashe kubona ibyo arya we n’umwana we ahingira abaturage bakamuhemba ibyo kurya.

Ati “Hari igihe iminsi 3 ishobora gushira nta kazi mfite ngahangayikishwa no kubona icyo mpa umwana.”

Yavuze ko hari ibiryo Umurenge uherutse guha Papa we amuha mironko 10 z’ibigori na mironko 5 z’ibishyimbo ubu byarashize.

Nsengimana Gérard Umubyeyi wa Manirakiza avuga ko icyo gikoni aricye kandi ibyo abasha kubona babisaranganya.

Ati “Nanjye nta mikoro mfite ariko ntabwo narya ngo nime umwana.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Gatsibo: Urujijo ni rwose ku muturage wabyutse asanga inzu ye bayiteye igipande cy’amazirantoki

Reba ibyiza byo gukora imibonano mpuzabitsina ku mugore uri mu mihango