in

Rwanda Premier League: APR FC yatsinze Etincelles FC ikomeza kwanikira amakipe ayikurikiye

Rwanda Premier League: APR FC yatsinze Etincelles FC ikomeza kwanikira amakipe ayikurikiye.

Ku munsi w’ejo tariki 02 Werurwe nibwo ikipe ya APR FC yakinaga umukino wa 23 muri shampiyona y’u Rwanda aho yari yakiriye ikipe ya Etincelles FC iri ku mwanya wa 15 kuri Sitade ya Kigali Pele Stadium n’umukino warangiye abasore b’ikipe y’Ingabo z’Igihugu bitwaye neza cyane batsinda igitego kimwe ku busa.

Igitego cy’ikipe ya APR FC cyatsinzwe na Shaiboub Ali Eldin ku munota wa 55 w’umukino dore ko igice cya mbere cyari cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

APR FC iyoboye shampiyona n’amanota 52 mu gihe Musanze FC iri ku mwanya wa kabiri ifite amanota 44 naho Rayon Sports itarakina umukino wa 23 ikaba ifite amanota 42.

APR FC iracyafite umukino umwe w’ikirarane izakinamo n’ikipe ya Etoile De L’Est iri ku mwanya wa nyuma muri shampiyona y’u Rwanda.

 

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amashusho Bruce Melody yizihirije isabukuru y’amavuko mu kabari

Abakinnyi ba Simba SC Perezida w’igihugu yabahaye amamiliyoni 100 menshi nyuma yo gutsinda ibitego 6 -Amafoto