in

YEGOKOYEGOKO

Albina Syndney ukorera Flash TV n’umukobwa mugenzi we bakekwaho gukundana bagiranye ibihe byiza kuri Saint Valentin. Amafoto

Umunyamakurukazi ukorera Flash Tv Albina Sydney yakunze kuvugwaho ko yaba akundana n’abakobwa bagenzi be ndetse amakuru yagendaga ajya hanze akaba yaravugaga ko akundana na mugenzi we w’umuhanzi Ariel Wayz gusa uyu mukobwa agakomeza kubitera utwatsi.

Nubwo adakozwa ibyo kuba akundana n’abakobwa bagenzi be ariko, Albina Sydney yongeye kugaragara ari kumwe mu buryo bwihariye n’undi mukobwa witwa Mutesi Sharon. Mu bihe bitandukanye aba bombi bakaba baragaragaye basohokanye ndetse n’amafoto yabo avugisha benshi bashimangiraga ko bari mu rukundo rw’ibanga.

Ku munsi wejo ubwo abakundana bizihizaga umunsi w’abakundana umenyerewe nka Saint valentin, uyu mukobwa Mutesi Sharon yagaragaye yasohokanye mugenzi we Albina Sydney ndetse amuha n’impano zirimo indabo. Ibi bikaba bikomeza gushyira abafana mu rujijo ku mibanire yaba bombi, gusa benshi bakaba batabashira amakenga, bemeza ko bari mu rukundo nubwo bo babyigurutsa.

Iyo urebye ku mashusho Albina Sydney yashyize kuri instagram ndetse n’amagambo yagendana ayaherekesha, ubona ko ikiri hagati yabo kirenze kure kuba baba ari inshuti ahubwo bishoboka ko urukundo ruri kugurumana ku mpande zombi.

Dore bimwe mu bihe byiza byaranze umunsi w’abakundana hagati ya Albina Sydney na Mutesi Sharon.

Ese wowe urabona aba bombi baba bari mu rukundo rw’ibanga?

Albina Sydney ati “Sharon aziko nikundira ibyo kurya”
Agafoto kurwibutso kafashwe nyuma yo gusohokana
Ati urukundo buri gihe ruratsinda

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo utaruzi ku mutobe uva muri seleri

Mu karere ka Ruhango umwana yapfuye akubiswe n’inkuba izuba riva. Video