in

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi umaze iminsi aguzwe n’ikipe ikomeye hano mu Rwanda yabwiye abayobozi be ko atazakinira ikipe yabo

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi umaze iminsi aguzwe n’ikipe ikomeye hano mu Rwanda yabwiye abayobozi be ko atazakinira ikipe yabo

Uwari umukinnyi w’ikipe ya Kiyovu Sports Iradukunda Bertrand werekeje mu ikipe ya Musanze FC, yabwiye ubuyobozi ko atazakinira iyi kipe uyu mwaka w’imikino.

Hashize igihe gito Iradukunda Bertrand uzwi nka Kanyarwanda yerekeje mu ikipe ya Musanze FC ariko kugeza ubu ntarimo kumvikana n’ubuyobozi bw’iyi kipe ariko ntiharamenyekana impamvu.

Amakuru twamenye ni uko Iradukunda Bertrand yahaye ibintu byose ubuyobozi bwa Musanze FC kugirango batandukane. Biravugwa ko uyu mukinnyi hari ikipe yabonye yo hanze y’u Rwanda agiye kwerekezamo.

Nubwo uyu musore yari yerekeje mu ikipe ya Musanze FC hari bamwe mu bayobozi b’iyi kipe batigeze bamwemera ndetse bamaze kumva ko agiye babisamiye hejuru.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ashatse yahita ashinga iduka! Abakinnyi bose bakina muri Bamenya series bapakiye ibiribwa n’ibikoresho bajya guhemba Kecapu uherutse kwibaruka abana batatu icyarimwe

Abasore bo mu Burundi ntabwo wabacika! Bwiza yabujijwe gutambuka mu Burundi – Amashusho