in

Rutahizamu waje muri Rayon Sports abafana bakavuza induru yamaze kubona ikipe nshya ikomeye muri Amerika

Rutahizamu wanyuze mu ikipe ya Rayon Sports yamaze kubona indi kipe nshya yo ku mugabane w’Amerika mu gihugu cya Brazil.

Chrismar Soares wanyuze muri Rayon Sports mu mwaka wa 2021 nyuma akaza gutandukana nayo yamaze gusinya mu ikipe ya Pacajus Esporte Clube yo mu gihugu cya Brazil.

Mu itangazo iyi kipe yashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo bahaye ikaze uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko aho azatangira gukoreshwa muri iyi kipe kuva muri 2023.

Ati:” Urakoze neza CHRISMAR! Umukinnyi mushya yaje akazakoreshwa mu mwaka wa 2023, umukinnyi afite imyaka 23 kandi akora nka rutahizamu.”

“Mu mwuga we nk’uwabigize umwuga, Chrismar yanyuze muri Patrocinense-MG, Varginha-MG, Itararé-SP, n’abandi. Ikipe ye ya nyuma yakiniye mbere yo kuza hano ni Mamoré-MG.”

“Twifurije umukinnyi amahirwe n’itsinzi”

 

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa w’icyuki yahishuye uburyo pasiteri yamuteye inda inshuro ebyiri akamwanga

Umwe mu bakinnye muri filime Squid Game yakunzwe n’abatari bacye araregwa icyaha kiganisha ku busambanyi