in

Rulindo:Amayobera akomeje kuba menshi ku mwana wapfiriye mu kigo yigagaho ahagana saa sita z’ijoro

Amayobera akomeje kuba menshi ku mwana wapfiriye mu kigo yigagaho ahagana saa sita z’ijoro.

Umwana witwa Imanirakiza w’imyaka 13 wigaga mu mwaka wa mbere ku ishuri ryisumbuye rya Ecole Secondaire Rwahi mu, Akarere ka Rulindo, yapfiriye mu kigo yigagaho mu buryo butunguranye.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mwana yatanzwe n’abanyeshuri bararaga mu cyumba kimwe.

Gusa ababyeyi buyu mwana witabye Imana bavuze ko ikigo cyatinze kubaha amakuru y’urupfu rw’umwana wabo kuko bavuze ko bahageze umwana yatangiye kwangirika nkuko amakuru dukesha IGIHE yabitangaje.

Umuyobozi w’ikigo cya Ecole Secondaire Rwahi, Uwimana Jeanne, yatangaje ko uyu mwana yari arwaye igicuri ndetse ababyeyi be bakoze amakosa kuko batari barabibamenyesheje kugira ngo bajye bamwibutsa kunywa imiti.

Nyuma yuko uyu mwana ashizemo umwuka RIB yahise ijyana umurambo we ndetse biteganyijwe ko ashyingurwa kuri uyu wa Gatanu.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Niba warabaswe n’ingeso mbi yo gufuhira uwo mukundana, dore ibanga

Uwari umukozi wo mu rugo byarangiye abaye nyir’ururugo(Video)