in

Rocky nagire impuhwe, Papa cyangwe yavuze ibibazo yahuye nabyo nyuma yo gutandukana na Rocky

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Papa Cyangwe yavuze ko kuva yatandukana na Rocky Entertainment imitekerereze ye yakuze cyane, akarushaho kumenya uko yitwara ku bantu n’uko atwara ibikorwa bye bya muzika.

Ati “Ubu nsigaye njya kuvuga nkatekereza kabiri, nkavuga nti wasanga nisibiye n’amayira nari nsigaranye, byatumye ntekereza cyane kuko ngomba kwiyushyurira ibintu byose.”

“Kiriya gihe nakoraga ibyo nishakiye nkavuga nti Rocky Kimomo azajya kubikemura, niyo mpamvu mutakimbona mu biganiro byinshi cyane byo kuri za YouTube, ni uko hari umurongo nihaye.”

Uyu muhanzi kandi yavuze impamvu ko ibihangano bye byasubiye inyuma ari uko yasigaye wenyine, kandi mbere yari afite ikipe ngari imufasha kubimenyekanisha.

Ati “Hari abavuga ngo narakonje, ntakonja se! Umuntu uba iwabo ku babyeyi, iyo agiye kwibana, ubwo buzima buba butandukanye cyane. Hariya hari nko mu muryango, nari meze nk’uhagarariwe n’ingwe, nakoraga ibyo nshaka kuko nabaga nziko hari uri buze kubikemura, agakosora amakosa naba nakoze.”

“Indirimbo zarakundwaga cyane kuko nyine nari kumwe n’ikipe ngari imfasha ibyo byose birumvikana, nyuma yaho hajemo icyo cyuho ariko ubu biri kugenda bikemuka.”

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ibisabwa kugira ngo ujye muri Kigali Boss Babies n’impamvu Shadyboo atarimo

Nyamara twarahenze: Umusore yagaragaye ari kwanika akavagari kudukingirizo ku mugozi(video)