in

RIP Muntu w’Imana! Byukusenge Emmanuel wari Umuyobozi w’Umurenge yitabye Imana mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK

Inkuru y’urupfu rwa Byukusenge Emmanuel yasakaye ku mugoroba wo ku wa 12 Ukuboza 2023, yari arwariye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

Uyu mugabo usize umugore n’abana batanu, kuva mu 2021 yahawe inshingano zo kuyobora Umurenge wa Rugera n’ubundi yarabanje kuyobora Umurenge wa Rurembo wo muri Nyabihu.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge yayoboraga n’uwo yahozemo bavuga ko yari umuyobozi mwiza kandi wita ku nshingano yahawe.

Uyu yagize ati ” Kubona ibyo tuvuga kuri Nyakwigendera ntibyoroshye kuko dusigaranye icyate kitoroshye. Uburyo yakoraga, urugero yatangaga, impanuro n’ibindi ntarondoye. Abeza ntibarama, agiye tumukunze tuzahora tumuzirikana.”

Umwe mu bakoranye na Byukusenge wari uzwi ku izina rya Muntu w’Imana yavuze ko bashenguwe n’urupfu rwe gusa bakaba baramwigiyeho byinshi byabafashije kwesa imihigo.

Yagize ati “Kwicisha bugufi, kujya inama, gukunda umurimo tuzahora tubimwibukiraho.”

Abazi nyakwigendera bavuga ko aho yagiye akorera hose, yarangwaga no gukorera hamwe na bagenzi be ndetse n’abaturage ku buryo n’ibipimo mu mihigo byabaga biri mu myanya y’imbere.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rutahizamu ukomeye cyane byavugwaga ko aje gukinira ikipe ya APR FC yabihakanye yivuye inyuma ahubwo yemeza ko agiye kurega abanyamakuru bo mu Rwanda bafite ibihuha byinshi

Yolo The Queen yanze kwihagararaho asubiza umuntu wamubajije niba agira amavangingo