in

RIP Hernández! Umukinnyi wigeze kwandagaza Kizigenza Lionel Messi yishwe arashwe n’abantu bitwaje intwaro

RIP Hernández! Umukinnyi wigeze kwandagaza Kizigenza Lionel Messi yishwe arashwe n’abagizi ba nabi.

Ku Cyumweru tariki ya 03 Nzeri 2023, Nibwo mu Mujyi wa Colón, Gilberto Hernández wakiniraga Ikipe y’Igihugu ya Panama yishwe arashwe n’abantu bitwaje intwaro.

Amakuru avuga ko abantu bataramenyekana bitwaje intwaro, barashe amasasu menshi ku itsinda ry’abantu benshi barimo n’uyu myugariro w’imyaka 26 bari kumwe mu nzu.

BBC dukesha iyi nkuru, ivuga ku muri icyo gitero hapfiriyemo abantu Barindwi bari kumwe nuyu Hernández wakiniraga Club Atlético Independiente mu gihe abandi bakomeretse ku buryo bukabije.

Gilberto Hernández yatangiye gukinira Ikipe y’Igihugu ya Panama muri Werurwe 2023 ubwo yakinaga na Guatemala.

Ishyirahamwe rya Ruhago muri Panama ndetse n’Ikipe ya Gilberto Hernández byihanganishije umuryango wa nyakwigendera.

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikoranabuhanga rishya ry’imodoka rizirana n’abasinzi rikomeje gukora akazi keza nubwo abasinzi bataryemera kubera ribatamaza

N’ubundi iyo ndoro yanyu yabatamazaga: Clapton Kibonke yatumye abakunzi be bashimangira ibintu yari amaze kuvuga ku mugore we bigaragaza ko yari abimaranye igihe kinini