in ,

Ikoranabuhanga rishya ry’imodoka rizirana n’abasinzi rikomeje gukora akazi keza nubwo abasinzi bataryemera kubera ribatamaza

Ikoranabuhanga rishya ry’imodoka rizirana n’abasinzi rikomeje gukora akazi keza nubwo abasinzi bataryemera kubera ribatamaza.

Tugeze mu bihe iterambere ry’ibikorerwa ku Isi ahanini rishamikiye ku ikoranabuhanga. Ikoranabuhanga ryagiye rigaragazwa nk’igisubizo cya bimwe mu bibazo byinshi bigaragara muri sosiyete.

Abantu batwara ibinyabiziga nabo ntibasizwe inyuma cyane abikundira agatama.

Hubatswe ikoranabuhanga rifasha mu kurinda impanuka zo mu muhanda ziterwa n’ubusinzi kandi rinarinda uwanyoye kurenga ku mategeko akaba yakangiza byinshi.

Ignition Interlock Devices ni ikoranabuhanga rishyirwa mu kinyabiziga kuburyo rirubuza umuntu wanyoye ibisindisha kuba yatwara imodoka.

Hamwe naryo kugirango umushoferi atware imodoka bisaba ko abanza agahuha ku kuma kabugenewe [kaba kari mu modoka] kugira ngo hapimwe alcohol imurimo.

Iyo ako kuma gapimye kagasanga alcohol iruta igipimo cyashyizweho [urugero ako kuma gafite igipimo ntarengwa cya garama 0.80 kuri litiro] imodoka ntishobora kwaka kereka ije igatwarwa n’undi na we akabanza agakora ibisabwa byose.

Hari kandi irindi koranabuhanga rizwi nka Driver Alcohol Detection System for Safety, rigizwe n’ibice bibiri ryubakiwe by’umwihariko guhangana n’ikibazo cy’abatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha.

Igice cya mbere n’icyo gupima alcohol iri mu maraso y’ugiye gutwara ikinyabiziga hifashishijwe agakoresho gafata umwuka w’umushoferi [sensor], iyo igipimo kigaragaje alcohol iri mu maraso y’utwaye kirengeje icyagenwe icyo gihe imodoka ntishobora kwaka ngo igende ahubwo ihita yizimya.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi 11 Rayon Sports iraza kubanza mu kibuga bashobora kuza kunyagirwa n’Inzahucye za AS Kigali

RIP Hernández! Umukinnyi wigeze kwandagaza Kizigenza Lionel Messi yishwe arashwe n’abantu bitwaje intwaro