Umuhanzikazi Rihanna mu minsi ishize uherutse kugirira uruzinduko mu gihugu cy’ubufaransa aho yanahuye na Perezida Emmanuel Macron mu rwego rwo kuganira nawe kuri gahunda yatangije yo gufasha abakobwa bacikirije amashuri yabo kuyasubiramo yongeye kwandagazwa n’abantu bamwe na bamwe bibajije ku isura ye.

Nkuko tubikesha mtonews, bamwe mu bantu babonye iyi foto ya Rihanna ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bibajije kuri iyi sura ye bavuga ko asa nk’uwabyibushye cyane bitandukanye na mbere. Ibi biravugwa kandi mu gihe hamaze igihe hahwihwiswa amakuru ko Rihanna atwite inda ya wa muherwe witwa Hassan Jameel bamaze iminsi bameranye neza.