in

Rihanna yasuzuguje umukunzi we imbere y’itabi.

Umuhanzikazi Rihanna yagaragaje ko itabi rimunezeza kurusha umukunzi we. Uyu muhanzikazi uzwiho gukunda itabi yavuze yeruye ko itabi rimuha ibyishimo kurusha umukunzi we.Ibi abitangaje nyuma y’igihe gito avuze ko adashobora kumara umunsi wose atarisomyeho.

Rihanna akunda gusoma itabi

Rihanna watangaje benshi ubwo yasize igitekerezo(comment) kuri Instagram kuri post yavugaga iti”Niba utishimye uri umuseribateri ntabwo uzishima uri mu rukundo,ibyishimo biva mu itabi ntabwo biva mu mubano w’abakundana”.Aya magambo niyo yatumye umuhanzikazi Rihanna ayatangaho igitekerezo ati”Ndemeranya nawe”.Ibi byatumye abenshi bakoresha imbuga nkoranyambaga bibaza ikihishe inyuma yayo magambo Rihanna yavuze bamwe batekerezako yaba afitanye ibibazo n’umukunzi we Asap Rocky nkuko ikinyamakuru PageSix cyabitangaje.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abanyarwandakazi babiri b’impanga baje bavuna noneho mu mbyino zirenze (video)

Amagambo Madederi wo muri Papa Sava yabwiye Nyirakuru yazamuye imbamutima za benshi