in

“Reka reka si nashaka umugore” Moses utajya ubura udushya yagaragaje ingaruka mbi zo gushaka umugore yifashishije bibiliya

Umunyamideli Moses Turahirwa ukomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga akomeje imirimo yo gutegura imurikwa ry’imyambaro idasanzwe yiswe “Kwanda icyiciro cyayo cya mbere”.

Yifashishije amagambo aboneka mu bitabo bitandukanye by’ukwemera avuga ko umugore yavuye mu mugabo, yerekana ko gushaka umugore nta keza ka byo ati:”Mu gihe cyo Kwanda umugabo iyo ashatse umugore ahinduka umugabo ubana n’ubumuga.”

Uyu musore uvugira mu migani n’ibisa nk’ubusizi yaba mu myandikire ye mu kinyarwanda n’icyongereza, yakomeje agira ati: ”Aba ari umugabo ufite imbavu zituzuye ahinduka umugabo w’umunyantege nke arangwa no gukorera kuri baranyica.”

Ibi byo kugaragaza ko umugabo washatse umugore aba afite ubumuga, aba umunyantege nke ntacyo akora neza kuko byose aba abikorera kuri baranyica, abitangaje mu gihe hashize igihe hatangazwa ko akundana n’abagabo bagenzi be.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore tumwe mu dushya mugomba kwitega ku bagabo muri 2023 mu myambarire

Haringingo Francis yatumye benshi bavugishwa nyuma yo kuvuga ikintu gitangaje yabonye kuri Joachim Ojera ndetse n’ikintu kimwe abura kugirango yemeze abantu burundu