Uko iminsi igenda ishira ni Nako hagenda hamvumburwa ibindi bintu bidasanzwe akenshi Kandi bihera mu bihugu byo hanze bikagenda byinjira mu bantu ugasanga byabaye nk’indwara.
Ubundi hari hamenyerewe ko igitsina gore cyambara amapataro y’abagabo ariko ubungubu abagabo nabo baje gusanga bararushijwe ubwenge n’abagore kugeza ubwo nabo bashaka kujya bambara amajipo.
Amajipo ku bagabo yagaragajwe nk’imwe mu myambaro izaba iharawe mu mwaka wa 2023, aho ikomeje kugenda igaragara mu birori bitandukanye kuva i Burayi kugeza n’i Kigali mu Rwanda.