Nyuma y’uko Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko Ishimwe Kagame Dieudonne (Prince Kid) arekurwa, Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa yahise ashima Imana cyane .Aba bombi byavuzwe ko bakundana ndetse ko uyu musore yaba yaratawe muri yombi bitegura kurushinga.
Uyu mukobwa yanyarukiye kuri Instagram maze yifashishije indirimbo “Ibuye” ya Dorcas na Vestine kugirango yerekane ko Imana yamukoreye ibikomeye kugirango Prince Kid afungurwe.
