in ,

Real Madrid yiyemeje guhemukira no kwihorera kuri Manchester United(Impamvu)

Zidane against Mourinho

Umubano w’abayobozi ba Manchester United na Real Madrid uri kugenda usubira hasi cyane bitewe n’ukuntu ikipe ya Manchester United yarenze ku masezerano yari ifitanye na Real Madrid mu mwaka w’i 2015 nyuma yuko umunyezamu wayo David de Gea yifuje kwerekeza i Madrid gukinira Real, ubuyobozi bw’ikipe ya Manchester bukaza guca ruhinga nyuma bukamutambika andi masezerano bikaburizamo igenda ry’uyu munya Espagne gusubira iwabo. Kurubu rero Real Madrid nayo mugihe ibiganiro byo kureba uko yagurisha rutahizamu  Alvaro Morata mu ikipe ya Manchester United byari bigeze aharyoshye, ubuyobozi bw’ikipe ya Real Madrid bwahise busubiza i rudubi iyi dosiye bwongera amafaranga agomba gutangwa kugirango ikipe ya Manchester United ishyigure Alvaro Morata i Santiago  Bernabeu.

David de Gea wabujijwe kujya muri Real Madrid ubwo yabishakaga
David de Gea wabujijwe kujya muri Real Madrid ubwo yabishakaga

Amakuru dukesha ikinyamakuru  Marca aravugako murwego rwo kugirango Real Madrid ihemukire kandi yihimure kuri Manchester United yahisemo gushyiraho igiciro cya Alvaro Morata kuri Miliyoni 90 z’amayero kandi bari baramaze kumvikana ko bazamugurisha kuri miliyoni 60 z’amayero. Gusa nkuko iki kinyamakuru gikomeza kubitangaza, ikipe ya Real Madrid yo ikaba yemeza ko yagurisha uyu mukinnyi kuri Miliyoni 65 z’amayero ku yindi kipe iyo ariyo yose itari Manchester United. Ikipe ya Chelsea ikaba ariyo yabyungukiramo kuko yariri guhatana na Manchester United kugura uyu munya Espagne Morata. Ibi bikaba bigaragaza ko ikipe ya Real Madrid ishaka kwihimura kuri Manchester United iyima umukinnyi yari itegerejeho amakiriro.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Lil Wayne ufite abana bane badahuje ba nyina aracyaheheta,dore ibyo bamufotoye ari gukora (AMAFOTO)

IKIMWARO : Ubu isoni ni nyinshi kuri icyi cyamamare nyuma yuko hashyizwe hanze amafoto aryamanye n’uwihinduje igitsina(AMAFOTO)