in ,

Real Madrid igiye kurekura akayabo ka miliyoni 100 z’amayero kuri ruhatizamu ukomeye ku isi

Ikipe Real Madrid isanzwe imenyereweho kugura bamwe mu bakinnyi bahenze cyane ku isi, biravugwako yamaze kumvikana n’umwe muri ba rutahizamu bakomeje kwigaragaza cyane muri uyu mwaka wa 2017. Real Madrid ikaba ngo yiteguye kuba yamutangaho miliyoni 100 z’amayero kugirango ajye kuyikinira.

Nkuko ikinyamakuru Marca cyo muri Espagne cyaramutse kitangaza, ngo Real Madrid yamaze kumvikana na Kylian Mbappe usanzwe akinira ikipe ya As Monaco mu gihugu cy’ubufaransa.

Uyu musore w’imyaka 18 y’amavuko ngo akaba yaramaze kwemerera ku giti cye na Real Madrid ko yajya kuyikinira ubu rero igisigaye akaba ari kumvikana hagati ya Real Madrid na As Monaco, gusa nabyo ntibyagombye kugorana kuko Real yiteguye gukora ibishoboka byose ngo igure Mbappe wifuzwa n’amakipe menshi akomeye arimo PSG, Man U ndetse na Man City.

Kylian Mbappe akaba yaba agiye gusimbura Karim Benzema kuko nkuko bikomeza bivugwa n’ibinyamakuru byo muri Espagne Real yiteguye kugurisha Karim Benzema muri mercato itaha.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore amafoto adasanzwe agaragaza imiterere n’ubwiza by’ umukobwa watumye abagabo badasanzira

Umva uko Allioni yisangiye umukunzi we i Dubai aho bari kumvira umunyenga w’urukundo