in

Rayon Sports yongeye kuvunikisha umukinnyi ukomeye wakinishijwe kuri AS Kigali atarakira neza

Umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports wari umaze iminsi agarutse Ellie Ganijuru yongeye kuvunika ubwo ikipe ya Rayon Sports yatsindaga AS Kigali.

Ku munsi wejo hashize ku isaha ya saa cyenda z’amanwa ikipe ya Rayon Sports yakinnye na AS Kigali umukino w’ikirarane uza kurangira Ikipe ya Rayon Sports ibonye intsinzi y’igitego 1-0 cyatsinzwe na Mussa Essenu.

Wari uyu umukino ukomeye ku mpande zombi cyane ku ruhande rwa Rayon Sports yaje ubona ko ishaka igitego mu minota ya kare ariko AS Kigali ikomeza kuyangira gusa ku munota wa 8 w’igice cya mbere yahise iza kukibona, AS Kigali ihita itangira gucurika ikibuga ariko umukino urangira ntakintu ikoze nubwo yagiye ihusha ibitego bitandukanye.

Muri uyu mukino Umukinnyi wa Rayon Sports Ellie Ganijuru yaje gusohoka mu kibuga yavunitse, ariko Umutoza Haringingo Francis yatangaje ko yagize akabazo koroshye ashobora kuzakina umukino ukurikiyeho.

Kuri iki cyumweru tariki ya 27 Ugushyingo 2022, ikipe ya Rayon Sports iraza gukina undi mukino w’umunsi wa 11 n’ikipe ya Musanze FC ikunze kuyikanira cyane, ariko ku rupapuro Gikundiro niyo ihabwa amahirwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bruce Melodie ahishuye ikintu cy’ibanga kitazwi na benshi ahuriyeho n’umugore we bafitanye abana

”Nyambo uri Miss koko ubwiza bwawe burabikwemerera” ihere ijijo uburanga bwa Nyambo bukomeje kuvugisha benshi[AMAFOTO]