in

Rayon Sports yatangiye urugamba rwo gutera gapapu APR FC bahanganiye umukinnyi mwiza

Ikipe ya APR FC na Rayon Sports zikomeje guhanganira umukinnyi witwa Ndikumana Danny ukinira ikipe ya Rukinzo FC ibarizwa muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu gihugu cy’u Burundi.

Uyu mukinnyi w’Umurundi ukinira Rukinzo ariko akaba ahamya ko afite inkomoko mu Rwanda, Ndikumana Danny yavuze ko yifuza gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

Danny wari mu Rwanda kumwe n’ikipe ya Rukinzo mu mikino ya gipolisi, yagaragaje ubuhanga budasanzwe ndetse akaba yarahise ahakura abafana benshi bitewe n’imikinire ye.

Uyu musore nyuma yo kumenyekana ko afite inkomoko mu Rwanda, byatangiye guhwihwiswa ko yifuzwa na APR FC, gusa yavuze ko nta byinshi yabivugaho.

Ati “Ayo makuru ntayo mfite, kuba naba ndi mu biganiro na APR FC yaranyegereye ntacyo nabivugaho muzabimenya niba bihari. ”

Danny kandi yavuze ko kuba nyina ari umunyarwandakazi aramutse agize amahirwe yo gukinira Amavubi byaba ari ishema kuri we.

Ati “mama ni umunyarwanda, ndamutse nkiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda byaba ari amahirwe akomeye kuri njye, ndabyifuza. ”

Amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko ikipe ya APR FC yari yaremeye kuzamutangaho miliyoni 20 z’Amanyarwanda ikamusinyisha amasezerano y’imyaka ibiri ariko Rayon Sports yo yafashe icyemezo cyo kuzamugura miliyoni 25 bitewe n’uko afite impano y’akataraboneka.

Ndikumana Danny ni umwe mu bakinnyi ba Rukinzo bagaragaje urwego rwo hejuru mu mikino ya gipolisi iheruka kubera mu Rwanda, ari ku mpera z’amasezerano ye muri iyi kipe. Avuka kuri se w’Umurundi na nyina w’Umunyarwandakazi.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Burya koko urukundo ni impumyi! Umusore yinjiye mu rugo kwa Rihanna kumusaba urukundo ahahurira n’ibyago

Umuhanzikazi Spice Diana yongeye gushotora abagabo ubwo yari muri ‘Gym’_ AMAFOTO