in

Rayon Sports yatangiye ibiganiro na myugariro ukomeye ikipe y’igihugu y’u Rwanda igenderaho

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye ibiganiro na myugariro witwa Manzi Thiery wanakinnye muri iyi kipe mu myaka ishize.

Ibyo kugura abakinnyi no kubagurisha byatangiye gututumba cyane hano mu Rwanda cyane cyane mu ikipe ya Rayon Sports aho biri kuvugwa ko yamaze kumvikana na Youseff ndetse na Ruvumbu Bose bakiniye iyi kipe.

Amakuru yandi ahari YEGOB ifite ni uko Manzi Thiery yatangiye kuvugana na Rayon Sport nyuma y’iminsi myinshi nta kipe afite kandi ikipe ya Rayon Sports igaragaza ibibazo mu mutima w’ubwugarizi kubera ko Rwatubyaye Abdul agiye kubagwa bivuze ko ashobora kuzagaruka mu mezi 2 ari imbere.

Uyu musore yakinnye no mu ikipe ya Rayon Sports ariho yavuye yerekeza mu ikipe ya APR FC ihita imugurisha muri FAR Rabat, gusa ntabwo byamuhiriye yahise asezererwa abura ahandi yahita yerekeza mu buryo bwihuse.

Ibi byose ntabwo ubuyobozi bwa Rayon Sports buragira icyo bubitangaza ho gusa ngo nuko hari abakinnyi bagomba kongeramo muri uku kwezi kwa mbere kugirango ikipe ikomeze guhatanira igikombe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Musanze: uwari umubitsi w’ikimina yacikanye amamiliyoni

Umukinnyi wa Arsenal yakubise umutoza w’igihugu muri Qatar bimuviramo kwirukanwa