Umutoza Haringingo Francis Christian utoza Rayon Sports yatezwe imikino itatu ibanza mu gice cya kabiri cya Shampiyona, yananirwa kuyitsinda akazirukanwa.
Amakuru aravuga ko uyu Murundi azirukanwa naramuka adatsinze imikino irimo uwa Musanze FC, Mukura Victory Sports n’uwa Kiyovu Sports.
Rayon Sports ntiyashimishije abakunzi bayo mu mikino iheruka ahanini bitewe n’urwego rw’abakinnyi bayo benshi bemeza ko bari hasi.
Rayon Sports yasoje igice kibanza cya Shampiyona iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 28, irushwa abiri na AS Kigali ndetse na Kiyovu Sports za mbere zinganya 30.