in

Hamenyekanye akayabo Junior Multisystem akeneye ngo yivurize mu Buhinde

Nyuma y’aho Karamuka Jean Luc uzwi nka Junior Multisystem akoze impanuka agacibwa ukuboko byatumye akomeza kugira ububabare cyane , kuri ubu arasaba inkunga yo kujya kwivuza mu Buhinde .

Mu 2019 nibwo Junior Multisystem yagonzwe na n’imodoka itaramenyekanye bimuviramo gucibwa akaboko.

Nyuma yo kuvuga mu bitaro yakomeje ubuzima busanzwe azi ko yakize ariko nyuma muri ka kaboko baciye hazamo ikibyimba ndetse arushaho kuremba.

Ubu burwayi bwatumye atakaza ibiro byinshi cyane, ubushobozi bwe bwarashize bitewe n’amafaranga akoresha yivuza mu Rwanda kandi adakora.

Junior Multisystem avuga ko uburwayi bwe bushobora gukira ariko bisaba ko ajya kwivuriza mu Buhinde aho akeneye byibuze miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda ($60,000).

Ukeneye kumuvugisha yamubonera ku murongo wa telefone ngendanwa ari yo +250782118202, cyangwa se agahamagara mugenzi we Rugamba Yverry kuri +250781078985.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports yashyizeho umucyo ku kwirukana umutoza wayo Haringingo Francis

Dore impamvu utegetswe koga amazi arimo umunyu buri munsi