in

Rayon Sports yahinduye ikibuga yakoreragaho imyitozo kubera impamvu itangaje

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gashyantare 2023, ikipe ya Rayon Sports irakorera imyitozo kuri Stade ya Bugesera akaba ari naho izakomereza imyitozo mbere yo gucakirana na Gasogi United.

Iyi kipe iheruka gutsinda APR FC igitego kimwe ku busa, izatangira umwiherero ejo ku wa Kane tariki 16 Gashyantare 2023, igiye kumara iminsi ikabakaba ine idakorera imyitozo mu Nzove.

Ku wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023, Saa Cyenda n’igice z’amanywa kuri Stade ya Bugesera ikipe ya Gasogi United izaba yakiriye Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United amaze iminsi akubita agatoki ku kandi avuga ko azatsinda Rayon Sports nk’uko yabikoze mu mukino ubanza wabaye tariki 23 Ukuboza 2022 ubwo Gasogi United yatsindaga Rayon Sports igitego kimwe ku busa cyinjijwe na Malipangou Theodore Christian.

Ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, ikipe ya Gasogi United iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 36 aho ikurikirwa na Rayon Sports zinganya amanota zigatandukanywa n’umubare w’ibitego zizigamye.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Axel Rugangura yateye umutoma utomoye umukunzi we y’ihebeye ku munsi wa St Valentin – IFOTO

Nyabugogo: Umuzunguzayi yahanutse kuri etaje yikubita hasi bigizwemo uruhare n’abanyerondo -AMAFOTO