in

Rayon Sports nyuma yo kubona ikibazo gikomeye mu kibuga hagati yatangiye ibiganiro n’umukinnyi AS Kigali yagenderagaho

Hashize igihe ikipe ya Rayon Sports igaragaza ibibazo bikomeye mu kibuga hagati kubera imvune abakinnyi b’iyi kipe bagize basanzwe bahakina bayobowe na Mbirizi Eric ndetse na Rafael Osaluwe.

Iyi kipe itajya ipfa kwiburira ubu biteganyijwe ko igomba gushaka uko yagera mu kwezi kwa mbere igihagaze neza ku rutonde rwa shampiyona kugirango ibashe kongeramo izindi ntwaro zikomeye zizayifasha gutwara igikombe uyu mwaka.

Amakuru YEGOB ifite akandi yizewe avuga ko Rayon Sports ibiganiro bigeze kure na Niyonzima Olivier Sefu usanzwe akanira ikipe ya As Kigali kandi akayifasha cyane mu kibuga hagati.

Uyu musore ukinira AS Kigali ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi uwavuga ko Rayon Sports imubonye yaba iguze umukinnyi mwiza ntiyaba abeshye kubere ko iyi kipe ibura umukinnyi ukomeye ushobora kujyana imipira imbere akanabasha kugarira izamu akina mu kibuga hagati.

Niyonzima Sefu yakiniye amakipe akomeye cyane hano mu Rwanda nubwo ataragira amahirwe yo gusohoka ngo akinire andi makipe duturanye cyangwa ahandi. Amakipe uyu musore yakiniye ayobowe na APR FC, AS Kigali ndetse na Rayon Sports.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Jojo wagacishijeho mu Rwanda yagaragaye kurutonde ahatanye n’abahanzi nka Diamond na Knowless mu bihembo bigiye gutangirwa mu Rwanda

« Umwiza cyane, mbega umugore mwiza…. » – Amafoto y’uwahoze ari umukunzi w’umuhanzi Cyusa yahundagajweho urukundo n’abakoresha instagram