in

Miss Jojo wagacishijeho mu Rwanda yagaragaye kurutonde ahatanye n’abahanzi nka Diamond na Knowless mu bihembo bigiye gutangirwa mu Rwanda

Ni mu bihembo bigiye kujya bitangirwa mu Rwanda byitwa Kalisimbi Entertainment Awards ni ubwa mbere ibi bihembo bigiye gutangirwa mu Rwanda.

Bihatanyemo abahanzi, ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga nko kuri Instagram na Twitter, abanyamakuru mu biganiro byo kuri Radio na Televiziyo, abatunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho n’abandi.

Bruce Melodie, The Ben, Innos B (RDC), Sat B wo mu Burundi, Diamond utegerejwe i Kigali, Eddy Kenzo uhatanye muri Grammy Awards bahataniye igikombe mu cyiciro cy’umugabo w’umwaka (Best African Male Artist of the year).

Abantu 316 nibo bahatanye muri ibi bihembo, bari mu byiciro 50 kandi batangiye guhatana mu cyiciro cy’amatora yo kuri internet ari gukorerwa ku rubuga rwa whatch.rw , aho ari kimwe mu bizagenderwaho ibi bihembo bitangwa.

Ibihembo bidasanzwe birimo Teta Diana, Liza Kamikazi, Aline Gahongayire, Miss Shanel, Knowless Butera na Miss Jojo bahataniye igikombe mu cyiciro ‘Most Inspiring Female Legend Artist’.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa mwiza yarongowe n’umusore ufite uburwayi bukomeye

Rayon Sports nyuma yo kubona ikibazo gikomeye mu kibuga hagati yatangiye ibiganiro n’umukinnyi AS Kigali yagenderagaho