in

Rayon Sports ihanze amaso umukinnyi ukomoka muri Nigeria ngo imusimbuze Essomba Onana ugiye kugurwa akayabo n’ikipe yo hanze

Mbere y’igihe gito kugira ngo isoko ry’igura n’igurisha mu Rwanda rifungurwe muri Mutarama 2023, ikipe ya Rayon Sports igeze kure irambagiza ry’abakinnyi izongeramo.

Uri kuvugwa kuri ubu ni Umunya-Nigeria, Bubakar Djiburin Akuki ukinira Mukura Victory Sports.

Rayon Sports yateye intambwe y’ibiganiro na Mukura Victory Sports maze icibwa agera kuri miliyoni 15 z’Amanyarwanda. Gusa ariko, Rayon Sports iracyafite icyizere cyo kuba yakwegukana uyu mukinnyi kuko mu masezerano harimo ingingo yo kuba ikipe yamwifuza yatanga miliyoni 8 zonyine.

Bubakar Djiburin ari mu mwaka we wa nyuma muri Mukura Victory Sports.

Rayon Sports irajwe inshinga no gusinyisha uyu mukinnyi, kugira ngo azayibere umusimbura wa Essomba Willy Onana, bivugwa ko ashobora kugurishwa mu kwezi kwa Mbere.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru mashya: Gisupusupu yagarutse mu gakino ku bufatanye na Ndimbati

Mu mwenda w’imbere Judith wa Safi Madiba yavugishije abatari bake