Ikipe ya Rayon Sports ifatiranye Mukura Vs iri mu bukene iyikubitira ku itara ibitego bibiri kuri kimwe cy’iyi kipe yo mu Karere ka Huye.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Kanama 2022 nibwo habaye umukino wahuje ikipe ya Rayon Sports mu rwego rwo gufasha Mukura Vs kubona ubushobozi bwo kwishyura ibihumbi 46 by’Amadolali.
Uyu mukino wabereye kuri sitade ya Kigali I Nyamirambo, aho waje gutangira ku isaha ya Saa kumi n’ebyeri.
Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Paul Were na Raphael Osaluwe Olse mu gihe icya Mukura Vs cyatsinzwe na Akuki ku burangare bw’umuzamu wa Rayon Sports Kabwili.