in

Radio ya Austin Power Fm igihe izatangirira kuvuga cyamenyekanye.

Umunyamakuru Akaba n’umuhanzi ukomeye mu Rwanda, Uncle Austin nyuma yo gusezera kuri radiyo yakoreraga mbere ariyo Kiss Fm, ntibyatinze yahise atangaza radio ye bwite.

Yamaze gutangaza ko yashinze radiyo ye bwite ayita Power Fm ikaba izajya ivugira ku murongo wa 104.1 ndetse ikaba izajya icishaho imiziki igezweho.

Nk’uko yabitangarije kuri Twitter ye yavuze ko iyi radio yiganjemo imiziki ndetse n’ibiganiro bikomeye bigiye bikunzwe.

Uncle Austin yamaze gutangaza ko iyi radiyo izatangira kuvugira kuri uyu murongo wa 104.1 ku itariki 7, z’ukwezi Kwa Gatatu.

Nyuma yo gutangaza igihe, yabajije abantu ibiganiro ndetse n’igihe byazajya bibera benshi kuri Twitter bavuzeko yakwirinda gukora nk’ibyo yakoraga kuri Kiss Fm ndetse bamusaba kujya akina indirimbo z’abahanzi ndetse bakizamuka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Muhadjiri yagaragaye arimo gukina n’umwana we

Mu mwiherero wa Miss Rwanda ntabwo byoroshye, siporo ni karahabutaka (amafoto)