in

PSG na BAL byifatanyije n’abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi _ VIDEWO

ikipe y’umupira w’amaguru ya Paris Saint-Germain mu Bufaransa n’ikigo gitegura irushanwa ry’umukino wa Basketball muri Africa ( Basketball Africa League) , bifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

kuva ku munsi wejo hashize ku itariki 07 Mata, u Rwanda rwatangiye iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, igahitana inzirakarengana z’Abatutsi barenga miliyoni imwe.

Ubutumwa bw’abakinnyi ba PSG bukomeza abanyarwanda

Abantu batandukanye n’inzego zitandukanye bagiye bagenera ubutumwa abanyarwanda bubakomeza ndetse bubafasha kwihangana.
Aho niho ikipe ya Paris Saint-Germain y’abagore ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatambukijeho ubutumwa bukomeza abanyarwanda ibinyujije mu mashusho.
Mu butumwa PSG yatambukije harimo ubutumwa bugira buti : “Twifatanyije n’u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, guha icyubahiro abarenga miliyoni 1 bahaburiye ubuzima, gukomeza ndetse no guha imbaraga abarokotse”.

“Imyaka 29 irashize, u Rwanda ni itara ryo kwihangana, gukura no gutera imbere hamwe na gihamya y’umwuka uhoraho w’ikiremwamuntu”.
Ubutumwa bwa Africa Basketball Leagu

BAL isigaye itegura irushanwa ry’umukino wa Basketball muri Africa ( Basketball Africa League) ryageneye ubutumwa abanyarwanda ribunyujije kuri Twitter.
BAL yagize iti : Uyu munsi turikumwe n’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi. Turibuka Twiyubaka.”
Amashusho y’abakinnyi ba PSG

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uwase Muyango, Kimenyi Yves n’umwana wabo ni bamwe mu bitabiriye umuhango wo gutangiza icyumweru k’icyunamo

Nyampinga Mutesi Jolly yibukije urubyiruko ko rufite ibyangombwa byo kubaka ahazaza habo