in

Nyuma y’uko umugore we arasiwe ku ishuri muri Texas agahinda karamwihereranye, yicwa no guhagarara ku mutima.

Mu minsi yashize nibwo ku ishuri rimwe riherereye mu gace ka Uvalde muri reta ya Texas muri reta zunze ubumwe za Amerika, umwana w’imyaka 18 yateye ku ishuri akarasa abana 19 ndetse n’abarimu babiri.

Umwe mu barimu babiri ni umugore witwa Irma Garcia, wigishaga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza.

 

Umugabo we nyuma yo kumva iyo nkuru mbi agahinda karamwihereranye ibibazo bimubana byinshi birangira yitabye Imana azize guhagarara k’umutima.

Nkuko byatangajwe n’umwe mu bagize umuryango wa Garcia kuri Twitter aho yasabye abantu kubaba hafi ndetse no kubakomeza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ukuri ku mashusho ya Alyn Sano uherutse kugaragara akata igitsinagabo

Sadio mane yahishuye aho azakinira season itaha.