in

Nyuma y’uko Saudi Arabia itsinze Argentine, Abanya-Saudi Arabia barifuza guha amafaranga Ronaldo bigoye ko yakwanga

Cristiano Ronaldo aherutse gutandukana n’ikipe ya Manchester United nyuma y’ikiganiro yakoranye na Piers Morgan yibasira abayobozi b’iyi kipe n’umutoza wayo.

Kuri ubu inkuru dukesha ikinyamakuru The Telegraph iravuga ko ikipe yo muri Saudi Arabia nanone yiteguye kumuha akayabo, akaba yakwerekezayo nyuma yo gutandukana na Manchester United.

Saudi Arabia ishaka kuzana Cristiano Ronaldo ku mpamvu zirenze imwe, dore ko iyi kipe yitegura gusaba kuzakira Igikombe cy’isi kizaba mu 2030 nyuma y’ikizabera muri Leta zunze ubumwe za Amerika na Canada.

Cristiano Ronaldo w’imyaka 37 yiyumva nk’umukinnyi ugifite imbaraga zo gukina amarushanwa akomeye nka UEFA Champions League, bikaba bitekerezwa ko bigoye ko ubu yahita yerekeza muri Asia.

 

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Urasatira ubukene niba ugifite izi ngeso

Birababaje: Umwana w’umuhungu w’imyaka 12 yishwe nyuma yo kugongwa n’imodoka mu muhanda ari wenyine